Ronaldo yahishuye ibanga rituma ahora mu bakinnyi bakomeye ku isi

0
Cristiano Ronaldo

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yahishuye ibanga rimufasha guhora aza mu bakinnyi b’ibirangirire ku isi mu mukino w’ umupira w’amaguru.

Ronaldo yatangaje ko kugira umuhati, kwishima biri mu bintu bituma ahora mu bakinnyi bakomeye ku isi mu mukino wa ruhago nubwo afite imyaka 34, kuri we yumva agikomeye.

Yagize ati “Ikintu kiruta ibindi ni mu mutwe, kugira umwete n’ibyishimo no gukurikira inzira yanjye nk’umukinnyi.Numva hakiri byinshi ngomba gutanga. Ndumva meze neza.”

Yakomeje avuga guhora aza mu myaya ya mbere mu bakinnyi bakomeye byose abishobozwa n’imyiteguro ndetse n’amabwiriza ajyanye n’akazi.

Ati “Byose ni imyiteguro n’amabwiriza y’akazi.”

Ronaldo aterwa ishema n’igihugu cye

Ronaldo mu kiganiro na UEFA.com yagarutse ku ikipe ye ya Portugal avuga ko igihe yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu cye bimutera ishyaka n’umurava.

Ati“Ni igihugu cyanjye [ Portugal] ;umuryango wanjye ukomoka muri Portugal, inshuti zanjye nazo. Nakuriye muri Portugal rero ni iby’agaciro kwambara umwambaro w’ ikipe y’igihugu.”

Ronaldo amaze kwegukana Ballon d’Or inshuro eshanu kandi nubwo afite imyaka 34 ahamya ko yiteguye gukomeza gukina ruhago.