Museveni yirengagije ikibazo cy’u Rwanda na Uganda

0
Perezida Yoweli Kaguta Museveni

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yirinze kugira icyo avuga ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda mu ijambo yagejeje ku banya Uganda agaragaza uko igihugu gihagaze.

Ku munsi w’ejo abanya Uganda bari biteze ko Perezida Museveni aza gusobanura ibibazo bya Uganda n’u Rwanda agaragaza ishusho y’igihugu uko gihagaze.

Mu ijambo yagejeje ku inteko ishinga amategeko, Museveni yirinze kugira icyo abivugaho ahubwo avuga ku karere k’iburasirazuba yirengagiza u Rwanda.

Abanya Uganda barimo n’abadepite bari bagaragaje ko biteze ko aza kugira icyo asobanura ku kibazo kiri gahati y’u Rwanda na Uganda.

Depite Elijah Okupa mu kiganiro na ChimpReports yavuze ko yizeye ko Perezida Museveni aza kuvuga ku bibazo by’ububanyi n’amahanga.

Yagize ati “Twiteze ko Perezida ari buvuge ku by’umutekano n’ibibazo by’ububanyi n’amahanga.Tumwitezeho kugira icyo avuga ku Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi kuva ibikorwa byo kuvugurura umupaka wa Gatuna byatangira.Uganda ikarega u Rwanda ko rwawufunze.

Ku ruhande rw’u Rwanda harimo kuba abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakomeje kwidedembya muri iki gihugu.

U Rwanda  kandi rurega Uganda gushimuta abanya Rwanda bagakorerwa iyicarubozo.

Kugeza ubu iki kibazo nta muti uraboneka aho ku ruhande rwa Uganda Perezida Museveni yasabye abayobozi muri guverinoma kutagira icyo bongera kuvuga ku kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.