Ubutumwa Perezida Kagame yageneye  idini ya Islam kuri Eid Al-Fitr

0
Perezida Paul Kagame Photo: net

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yageneye ubutumwa aba Islam ku munsi wa Eid Al-Fitr abifuriza ibirori by’uje umunezero.

Uyu munsi nibwo abayisilamu bafunguye igisibo nyuma y’iminsi 30 bafunze ,igikorwa kiba ku isi hose.

Anyuze kuri Twitter, umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yatangaje ko yifurije abayisilamu mu Rwanda no ku isi yose umunsi wa Eid Al-Fitr w’uje umunezero.

Yagize ati ” Mbifurije ibirori by’uje umunezero kuri bashiki na basaza bacu b’abayisilamu mu Rwanda no ku isi yose. Amahirwe kuri buri wese!”

Kuri uyu munsi abayisilamu bibukijwe kandi ko batagomba gusubira mu bikorwa birimo ubusinzi n’uburaya na Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana.

Yagize ati “Nubwo igisibo kirangiye ntimugomba gusubira mu nzoga, uburaya, n’ibindi nk’ibyo.”

Ubutumwa yashyize kuri Twitter