Ambasaderi Joseph Habineza wayoboye Minisiteri y’Umuco na Siporo ahamya ko ikipe ya Rayon Sports ari yo kipe ikunzwe n’abaturage benshi cyane kurusha ayandi makipe hano mu Rwanda.

Amb. Habineza mu minsi ishize nibwo yatangaje ko yahawe umwanya w’umuyobozi mukuru [CEO] wa Radiant Yacu Ltd agaragaza ko anejejwe n’uwo mwanya.

Avuga ku bijyanye no kuba Radiant iri mu baterankunga b’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko ikipe ya Rayon ariyo ikunzwe n’ abaturage benshi kurusha ayandi makipe ya hano mu Rwanda.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe ikunzwe n’abaturage benshi cyane. Icyo ngicyo ntabwo wakivanaho……….ntabwo bizabuza abakozi ba Radiant kuba abafana ba Rayon Sport.”

Akomeza avuga ko hari byinshi ateganya gukora mu minsi iri imbere.

Ati “Ahubwo icyo dutekereza turashaka uburyo tuzajya dushyiraho irushanwa rizajya rihuza amakipe yose yo mu Rwanda.”

Abajijwe niba yarigeze gufana ikipe ya Rayon, Ambasaderi Habineza yavuze ko nta kipe atafanye hano mu Rwanda.

Ati “Ikipe yose narayifanye kuko narayashinzwe [ amakipe].”

Gusa we agaragaza ko kuri we yafanaga ikipe itsinda n’umupira muri rusange.

Rayon Sports ni ikipe ikomoka mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ariko ikaba ubu ibarizwa mu mujyi wa Kigali.