Holy Entrance Ministry mu rugamba rwo guhindura urubyiruko

0
Korali Holy Entrance Ministry Kimironko

Korali Holy Entrance Ministry  ikomeje urugamba rwo guhindura urubyiruko rwandagaye hanze mu bikorwa bidahesha Imana icyubahiro igamije kurugarurira Imana.

Iyi korali yatangiye kuririmba mu mwaka wa  2013 itangiriye i Kanombe imaze kugera ku bikorwa byinshi bitandukanye aho yavuye ku baririmbyi 3 ubu ikaba ifite 50, abahungu n’abakobwa, abagore n’abagabo bakiri urubyiruko.

Mutabazi Christian ushizwe ibijyanye n’indirimbo muri Holy Entrance na IT mu kiganiro na Ibishya.net yatangaje ko bagamije gutanga ubutumwa bugenewe urubyiruko rwabaswe n’ibyaha birimo ubusambanyi, urumogi, n’inzoga.

Yagize ati “Holy Entrance ingamba zacu ni uguhindura urubyiruko ruri hano hanze mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bibi byishi tukababwiriza, tukabazana kuri Yesu.”

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko beshi mu baririmbyi bahoze mu byaha bitandukanye avuga ko bagamije guhindura abandi bakiri hanze.

Ati “Kuko abeshi muri twe bavuye mu byaha bitandukanye so [rero] twifuza ko n’abandi bakimeze gutyo hano hanze nabo baza. Iyo niyo gahunda ya Holy entrance.”

Holy entrance yibumbiyemo abaririmbyi bakomoka mu matorero atandukanye aho bakora ibikorwa byo kuririmba, gusenga, kubwiriza abantu bakagarukira Yesu nk’umwami n’umukiza nk’nzira y’ukuri.

Ikindi bafasha abatishoboye, impfubyi, abapfakazi bakabagurira mituweli [ubwisungane mu kwivuza] bagasangira nabo.

Umwaka ushize nibwo bashyize hanze umuzingo uriho indirimbo 8.

Korali Holy Entrance Ministry ubu ifite gahunda yo gukora amashusho ya alubumu yabo ya kabiri aho iki gikorwa kirimo ibitaramo bitandukanye.

“Ubu turi kwitegura gufata amashusho ya alubumu ya kabiri aho dufite concert [igitaramo] taliki 16 Kamena 2019 muri Foursquare Church Kimironko tukazaba turimo dufata amashusho y’indirimbo zacu za album [alubumu] ya kabiri.

Ni korali yatangijwe na Mpahwikamba Peter hamwe na Rubibi Jimmy, umuyobozi mukuru wayo gusa uwazanye igitekerezo cyo gushinga iyi korali akaba ari Mpahwikamba Peter.

Album ya mbere bayitiriye ‘Ishimwe’ ikaba iriho indirimbo 8.

Iki gitaramo ‘Reset your spirit live concert’ giteganyijwe kuba tariki ya 16 Kamena 2019 aho intego yacyo iboneka mu bakorinto ba kabiri 5:7.