Indoto za Mike Mulindwa ushaka kuzakina muri NBA

0
Mike Mulindwa

Umukinnyi wa Basketball uzwi  nka Mike Mulindwa akomeje urugamba aharanira kuzahesha ishema igihugu cye byashoboka akazakina no muri NBA.

Uyu mwana w’imyaka 15 avuga ko yatangiye gukina umukino wa Basketball akiri muto aho bitewe n’imbaraga  abishyiramo agomba kugera kurwego rwa NBA.

Yagize ati “Bitewe n’imbaraga mbishyiramo ngomba kugera kure ku buryo na NBA nagerayo.”

Mike uri mu igeragezwa mu batarengeje imyaka 20

Mu kiganiro na Ibisha.net Mulindwa ufata Kevin Durant nk’umukinnyi w’icyitegererezo kuri we avuga ko mu Rwanda ikipe yose yamushaka yiteguye kuyijyamo ariko agashimangira ko ashaka gukina mu cyiciro cya mbere.

Ati “Ikipe yose iri tayali mu cyiciro cya mbere twakorana kuko numva nshaka kuzahesha ishema igihugu cyanjye ngiserukira mu mukino wa Basket.”

Mulindwa ubyarwa na  Muligo Godfre na Mujawingoma Ziporah  mu bana bane bose b’abahungu akaba ari we  bucura muri bo.

Afite uburebure bwa metero imwe  sentimetero 94 akagira kandi ibiro 74.

Ubu yiga mu mwaka wa Gatanu  i Kabuga mu mashuri yisumbuye.

Yatangiye gukina Basketball ajyana na bakuru be harimo umwe wakiniye ikipe y’igihugu akiri umunyeshuri.

Ati “Natangiye gukina Basketball mfite imyaka icumi kuko najyanaga na bakuru banjye bose uko ari batatu cyane cyane umukuru witwa Muhizi Jovin wanabaye mu ikipe y’igihugu mu banyeshuli b’Abanyarwanda bigaga mu buhinde.”

Mulindwa ubusanzwe akorera imyitozo kuri Cercle Sportif  aho ubu ari gukora igeragezwa mw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Mike Mulindwa ufite inzozi zo gukina muri NBA