Cristiano Ronaldo yaguze imodoka ihenze ku isi-Amafoto

0

Umukinnyi w’ ikipe ya Juventus Cristiano Ronaldo yongeye kugura imodoka ihenze ku isi ifite agaciro  k’amayero menshi.

Iyi modoka Ronaldo yaguze iri mu bwoko bwa Buggatti la Voiture Noire yamuritswe bwa mbere mu mwaka wa 2019 mu imurikagurishwa ryiswe Geneva International Moto Show.

Ni imwe mu modoka zamuritswe muri iri murikagurishwa zihenze cyane ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko iyi modoka ikaba ikomoka mu gihugu cy’Ubufaransa.

Imodoka Ronaldo yaguze

Kugeza ubu igiciro cy’iyi modoka nubwo cyitaramenyekana bivugwa ko ifite akayabo ka miliyoni 14,4 z’amayero harimo n’imisoro.

Ronaldo ubusanzwe afite izindi modoka zihenze zo mu bwoko bwa Ujn Ferrari 5999 GTO na Mercedes Clase C Sport na Rolls Ryce Phantom.

Imodoka ya Buggatti