Imana yagarutse imuhira kandi izahaguma-Kagame

0

Kuri uyu 7 Mata 2019 Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Imana yagarutse mu Rwanda kandi itazongera kuhava.

Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banyarwanda n’amahanga mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko Imana yagarutse imuhira kandi izahaguma.

Yagize ati “Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava.”

Kagame yakomeje avuga ko ahari umwijima mu 1994  uyu munsi hari urumuri n’umucyo.

Ati “Mu mwaka w’i 1994 twari mu icuraburindi, nta kizere dufite. Uyu munsi, ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese.”

Ni umuhango witabiriwe n’abanyamahanga batandukanye muri Afurika, I Burayi n’ahandi.