U Rwanda ruri mu bihugu 2 by’ibihangage ku isi- Gen Mubaraka

0

Gen Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu ntara y’Iburasirazuba no mu mugi wa Kigali yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bimaze kwiyubaka mu bijyanye n’umutekano aho yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu by’ibihangage ku isi.

Ibi yabitangaje mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Bugesera yabaye kuri yu wa kane yarimo abayobozi batandukanye harimo abo mu nzego nkuru z’igihugu.

Yagize ati “Youtube njye nyifata nk’ikiryabarezi kandi nziko na Bugesera bihari. Nta ntambara rero cyangwa nta gihugu cyafatwa na Youtube. Nari maze kubibabwira ngo u Rwanda ruri mu bihugu by’ibihangage ku isi. Ntabwo cyafatwa na Youtube.”

Yakomeje avuga ko ibya Sankara nta kibazo biteye asaba abantu kudaha umwanya ibivugirwa kuri Youtube ashimangira ko u Rwanda rutagwingiye mu by’umutekano.

Ati “Mu 1998, 2001 twarwanye n’ibihugu 11, u Rwanda nk’u Rwanda twe ntitugwingira mu mutekano, twarakuze rwose. Naho YouTube, muzabaze Sankara, mubaze nde njye bariya mbafata nk’abagwingiye kuko ibihugu bishobora kutunyeganyeza n’ibihugu 20, 30 icyarimwe ariko tukabirangiriza iyo ngiyo, nta nubwo ari hano.”

Mu minsi yashize nibwo hakwirakwiye amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko Sankara yashakaga gutera u Rwanda nawe akigamba ibitero mu ntara y’amajyepfo kuri Youtube n’ahandi.

SRC:KT