Tom Close yahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri

0
Umuhanzi Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yagizwe n’Inama y’Abaminisitiri Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amarasoamaraso cya RCBT ishami rya Kigali.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya Gatatu, uyu mugabo usanzwe anakora umuziki mu buryo bw’umwuga, yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge.

Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.