Ibikubiye mu ibaruwa ndende Perezida Museveni yandikiye Kagame

0

Mu ibaruwa ndende Perezida Yoweri Kaguta Museveni yandikiye  Perezida Kagame yemeye ko yahuye n’abantu bari mu mutwe utavuga rumwe n’u Rwanda  ariko ko umubonano wabo wabaye bitunguranye.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho,RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni mu 2012.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko kandi yagiranye ibiganiro na Rujugiro ugaragara nk’uwinangiye ku kuba yahagarika ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’itabi muri Uganda.

Ngo yamubwiye ibijyanye no gufasha Kayumba Nyamwasa mu buryo bw’amafaranga, undi ashimangira ko nubwo yafunga ubucuruzi bwe muri Uganda afite ibindi bikorwa mu bihugu bigera ku munani ku buryo yabona amafaranga yo kuboherereza.
Yakomeje avuga ko Rujugiro yamuhakaniye kuba hari amafaranga aha Kayumba Nyamwasa cyangwa se ko yaba ari mu bikorwa bya Politiki.

Ati “Niba akiri ikibazo ku Rwanda, uburyo bwa nyabwo ni ukwifashisha inkiko za Uganda rukagaragaza umwanzuro ku birego by’iterabwoba hanyuma imitungo ye igafatirwa.”