Zinedine Zidane yagarutse muri Real Madrid

0
Zinedine Zidane

Ubuyobozi  b’ikipe ya REAL MADRID bafashe umwanzuro ko Zinedine Zidane agaruka gutoza iyi kipe ahita ahabwa amasezerano azagera tariki 30 Kamena 2022.

Zidane yari yasezeye ku kazi ko gutoza Real Madrid kuwa Kane tariki 31 Gicurasi 2018 abitangaza ku mugaragaro mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye ku kibuga cya Real Madrid.

Zidane yavuye muri Real Madrid ari umwe mu batoza bayitoje bakayigeza kuri byinshi kuko yabashije kuyihesha ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, ibikombe bibiri by’isi by’amakipe atari ay’ibihugu (FIFA Club World Cup) ndetse n’igikombe kimwe cya shampiyona.

Ikirenze kuri ibyo anafite igikundiro kidasanzwe kuri sitade ya Santiago Bernabéu kuko yanagejeje byinshi kuri Real Madrid igihe yari akiyikinira.

Nyuma ya Zinedine Zidane, ikipe ya Real Madrid yataye ikuzo haba mu gihugu cya Espagne no mu ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo kutitwara neza mu mikino ya shampiyona n’iy’igikombe cy’umwami (Copa del Rey) abakunzi bayo babaye nk’abakubiswe igisongo ubwo Ajax yo mu Buholandi yayitsindaga ibitego 4-1 igahita inayisezerera mu mikino ya UEFA Champions League.