Menya ibyiza byo kurya imboga bamwe badaha agaciro

0
Itsinda ry’ibimera byitwa Amaranth species mu cyongereza ni imboga zirimo amoko agera muri 80 harimo izo duhinga, iza kimeza ndetse n’izindi.
Imboga kuri ubu uzisangaho ku mafunguro menshi zaba zitetse ukwazo cyangwa zitekanywe n’ibindi byo kurya.
Gusa nubwo abantu benshi barimo urubyiruko bavuga ko kurya imboga ari iby’abasaza n’abakuze muri rusange ni isoko nziza ya poroteyine, imyunyungugu inyuranye, calcium, potassium, na za vitamini nka  A, C na K.
Dore imimaro 7 yo gufata imboga ku mafunguro yawe ya buri munsi.
1.Gusohora uburozi mu mubiri
Imboga zifite muri zo ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri bityo bikawurinda kurwara kanseri zinyuranye.
Si ibyo gusa kuko binagabanya uric acid bityo bikarinda kurwara indwara zinyuranye zo kubyimba no kuribwa mu ngingo.
2.Gukura kw’amagufa
Mu mboga harimo imyunyungugu inyuranye by’umwihariko harimo karisiyumu (Calcium)  ifasha mu gutuma amagufa akomera, amenyo agakomera bityo bikakurinda kugaragaza ubusaza burangwa no gukuka amenyo no kumungwa amagufa.
3.Imboga zifasha umutima ndetse n’amaraso
Imboga zifitemo fibure zifasha mu kuringaniza igipimo cya cholesterol mu mubiri hasohorwa imbi.
Mu mboga z’imbwija habamo vitamini K ifasha mu mikorere myiza y’umutima kandi igafasha amaraso kuvura iyo wagize ikibazo ugakomereka mu gihe Potasiyumu irimo nayo ifasha mu kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
4.Kubyimbura imiyoboro y’amaraso
Ibi bikunze kuba ku bageze mu zabukuru aho imitsi yabo cyane iyo ku maguru no ku maboko ihora yareze ndetse inaryana.
Aha rero ni ho ushobora kurya imboga z’mbwija dusangamo ikinyabutabire cyitwa rutin, kikaba kizwiho guhangana n’icyo kibazo ndetse no kuba harimo vitamini C bifasha muri ubu burwayi kuko iyi vitamini ituma hakorwa collagen, ikomeza imitsi y’amaraso.
5.Kurora neza
Birazwi ko imboga rwatsi hafi ya zose ari isoko nziza ya vitamini A irinda indwara yo guhuma ikunze gufata abashaje kimwe n’abandi igatuma kureba neza nijoro biba ingorabahizi.
Ushobora Kurya imbwija kuko byakurinda guhura n’icyo kibazo bikanarinda abo bitarabaho.
6.Kurwanya umubyibuho
Kuba izi mboga zirimo poroteyine nyinshi bituma kuzirya mbere y’andi mafunguro bitera igihagisha nuko ukaza kurya bicye bityo ibiro ntibyiyongere ahubwo bikaba byagabanyuka.
7.Imisatsi mizima
Niba ushaka kugira imisatsi isa neza, gerageza gufata amafunguro ariho n’imboga kuko zirimo amino acid itaboneka henshi.
Lysine ni proteyine iboneka muri amino acide ituma umubiri winjiza calusiyumu nyinshi bigatuma imizi y’imisatsi ikomera bityo bikakurinda uruhara rukunze kuzanwa n’abagabo.

Icyitonderwa
  •  Imboga zihabwa umwana mu byo kurya iyo arengeje amezi 8. Mbere yayo ahabwa epinari.
  •  Mu kurya imboga  ushobora kuzitogosa cyangwa ukazinyuza ku muriro gacye harimo amavuta umeze nk’uzikaranga ariko ukirinda ko zihishwa n’amavuta kuko waba wangije zimwe mu ntungamubiri zibamo.
  • Utubuto twazo natwo tubamo intungamubiri nk’iziri mu bibabi. Kuduteka rwose nta kibazo ndetse uramutse unabonye twinshi ugasyamo ifu wayivanga n’andi mafu ugakora igikoma cyangwa isupu bitewe n icyo ushaka.