Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza iserukiramuco riteza imbere filime muri Afurika muri Burkina  Faso I Wagadougou. 

Ni ibirori u Rwanda rwari rwarahawe ubutumire bw’icyubahiro mu isozwa rya FESPACO 2019 muri uyu mwaka aho hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 FESPACO imaze.

Perezida Kagame hamwe n’abandi banyacyubahiro 

Ni ibirori kandi byitabiriwe na Nyakubahwa Ibrahim Boubacar Keita na Madamu we hamwe na Jerry John Rawlings wahoze ari Perezida wa Ghana n’abandi banyacyubahiro  batandukanye.

Perezida Paul Kagame I Wagadougou

Perezida Kagame yagarutse ku cyo umuco Nyafurika umaze binyuze muri  Cinema anashimira abatsindiye ibihembo gukomeza gutsinda.

Ati “Turi hano ngo dusangire, twige tunagirane ubufatanye n’impano zitandukanye za cinema.”

Muri FESPACO 2019 abanyarwanda bitwaye neza kuko umuhanzi Man Martin yegukanye igihembo cy’umusore wari wambaye neza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ururimi n’Umuco (RALC) nacyo cyahahwe igihembo cy’ishimwe.