UR: Siporo ku bafite ubumuga ntirahabwa agaciro

0

Abanyeshuri bafite ubumuga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batangaza ko gukora siporo ari ikibazo kuko nta kibuga cyabo bwite bihariye n’umukino wabo utari watera imbere ngo uhabwe agaciro. 

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Ibishya bagaragaje ko siporo ku banyeshuri bafite ubumuga igifite imbogamizi nyinshi kuko ahanini uyu mukino utari watera imbere no ku rwego rw’igihugu.

Ku ikubitiro bavuga ko umukino wabo ukinwa n’abantu bafite ubumuga ukiri hasi kuko nta kibuga cyabo bihariye bafite.

Daniel Nshimirimana, umunyeshuri wiga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu mwaka wa kabiri avuga ko  kugira ubumuga bitamubuza gukora siporo kandi ko kugira ubumuga bidasobanuye ko nta kintu udashoboye gukora ariko hakiri imbogamizi zo kuba umukino wabo utari watera imbere yemwe no ku rwego rw’igihugu.

Ati “Umukino wacu nturatera imbere ngo uhabwe agaciro no ku rwego rw’igihugu. Goal Ball ikinwa n’abantu bafite ubumuga nta baterankunga bashyiramo amafaranga kandi hari abatarawusobanukirwa “

Mugenzi we wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’amasomo y’iterambere (Development studies), Dusengumuremyi Safi Desire avuga ko nta hantu arabona ikibuga cye bwite yihariyeho aho buri saha ashobora kubona nta bandi agisangiye nabo.

Ati “Njye sindabona ikibuga nakwita ko nihariye nshobora kubona buri saha nta mbogamizi. Imbogamizi hano n’ikibuga cya Goal ball.”

Umuyobozi unshinzwe siporo n’umuco ku ruhande rw’abanyeshuri (Minister of Sports and Culture) Nicole Urwibutso avuga ko iki kibazo bari kugishakira umuti n’ubwo ibikoresho byabo bihenze.

Bamwe mu bafite ubumuga mu ishami rya Huye

“Icyo kibazo ndakizi ariko hari ubufasha turi kubashakira ku buryo bazajya bitabira n’amarushanwa nk’abandi banyeshuri basanzwe nu’ubwo ibikoresho byabo bihenze.”

Kugeza ubu abamugaye nabo basangira ikibuga n’abandi banyeshuri basanzwe aho bo rimwe na rimwe bibabera imbogamizi nk’uko umufasha wabo abivuga.

Murangwa Prosper agira ati “Rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi tukabura aho gukorera siporo bityo tukabireka kuko tuba twabuze aho gukorera kuko igihe tugishakira atari ko tukibonera .”

Bavuga ko bashyiriweho ikibuga cyabo bihariye