Akumiro! Mwalimu basanze amaze imyaka 2 annya mu nzu

0
Tanzania haravugwa inkuru y’ umwarimu wigishaga mu mashuri yisumbuye witwa Gaudensia Albert umaze imyaka 2 annya mu nzu nyuma yo kugezwa kwa muganga basanga afite ikibazo cyo mu mutwe.
Ni inkuru yatangaje benshi nyuma yo gutungurwa basanze uyu mwarimu amaze imyaka 2 akorera umusarani mu nzu.
Umukuru w’iri shuli Kyando yavuze ko ngo nyuma yo kubona iki kibazo bihutiye kumugeza kwa muganga, abaganga bemeza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Uyu mwarimu n’ubwo yatamajwe n’iki kibazo ngo  asanzwe ari umuhanga muri Siyanse  ndetse abanyeshuri be baratsinda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo  Kyando.
Amasafuriya n’ibindi bikoresha basanze yari yarabyujuje umwanda byarahindutse ubwiherero bwe.