Dore inzira z’ingenzi 5 wabonamo umukunzi

0

Urukundo ni impano imana yahaye abantu nyuma yo kubarema ibategeka gukundana hanyuma bashingirane bityo imbyaro zabo zuzure isi yose nk’umucanga wo ku nyanja.

Kugira ngo ubone uguhundagazaho iyi mpano y’urukundo ni ngombwa ngo ukore ibi bose kuko bizagufasha kubona uwo ukunda kandi ukwizihiye wuje uburanga bwiza.

  1. Ba umunyakuri wigaragaza uko uri

Niba uri uvuga ko udashobora kubona umukunzi ku mpamvu zitandukanye nyamara wasanga impamvu nyamukuru ibitera ari uko uzwiho amanyanga cyangwa kubeshya muri rasange.

Ba uwo uriwe nyuma nibwo uzabona umukunzi nawe akwegurira umutima we wose ntaburyarya kubera nawe utamuryarya.

Mu gihe hagati yawe n’uwo ukunda hagaragaye uburyarya cyangwa kubeshyana ibi bizatuma urukundo rwanyu ruzamo ikibatsi.

Mu gihe ufashe ibikuranga wowe ubwawe ukabyihishamo mu ugamije gushimisha  abakureba bizatuma nawe ubona umukunzi wihisha mu bandi utagaragaza uwo ari we.

Niba uzwiho kubeshya ndetse n’amanyanga urwunge gerageza ubireke kuko bizagufasha kubona umukunzi mwiza kandi ukwizihiye.

2.Iyubakemo icyizere kitari ikitiriro

Igirire ikizere kandi ugire imyanzuro ufata kandi ukoreshe ubushobozi bwawe nta wundi muntu ugishije inama kugira ukurure umukunzi ukeneye mu buzima bwawe.

Nuba umuntu wihagazeho kandi witekerereza icyizere cyawe kizamurika ububasha ku bantu bakubona bose byongeye  bakumenye uko uri ko wigirira ikizere kuko bizatuma wigarurira umutima w’umuntu uzagukunda agukundiye uko uteye.

Iyumvemo iki kizere umenya neza uwo uri we kandi wigaragaza uko uteye utabeshya rubanda Kuko bizatuma ukubona agukunda kubera impamvu zivuzwe hejuru.

3.Funguka

Niba ukeneye umukunzi kandi mwiza ufite uburanga bwuje umutima mwiza uzaba mutima w’urugo rwawe, byongeye ukaba ufite ingufuri mu mitekerereze yawe, gerageza ufunguke kuko iyi niyo nzira ya mbere izagufasha kubona uwo mukunzi.

Niba ukeneye umuntu mushya mubuzima bwawe, ugomba kuba nawe wifuza guhura n’abantu ndetse ukaberekako ubitayeho mukaganira muhuje urugwiro n’umutima kuko niba ufunze umutwe utirekura ngo uganire n’abandi ushobora kuzabona umukunzi ufunze umutwe bizatuma urugo rwanyu rutaramba.

  1. Hora wishimye

Abantu benshi ku isi babayeho mu buzima butandukanye hari abavukiye mu bakire yewe hari n’abavukiye mu miryango itishoboye ariko ntibikuyeho ko niba waravukiye mu muryango utishoboye ushobora gukira nk’abandi bakire kuko n’izibika zari amagi.

Niba uhora urakaye kandi ufite agahinda kubera uko ubayeho gerageza wiyoroshye ureke gutekereza cyane uko ubuzima bwawe bumeze ahubwo wishime kuko bizagufasha kumva unezerewe kandi ubone umukunzi mwiza ukwihiye uzagufasha mu buzima bwawe bwose.

Birashoboka ko ibanga rikomeye ryatuma ugira umukunzi ugukunda by’ukuri ari ibyishimo.

  1. Gira isuku

Isuku ni isokoy’ubuzima kandi nta buzima nta rukundo.

Abantu benshi bakundana ni uko baba bariho ntago abagiye mu nda y’isi bakundana.

Ushobora kuba wicaye aho uvuga ngo uzabona umukunzi uheruka koga cyangwa kumesa imyambaro yawe mu mwaka ushize ntago bishoboka kuko ntago umuntu yakwishimira gukundana n’umuntu ugira umwanda.

Gerageza ukore isuku ku mubiri wawe ku myambaro yawe aho utaha, aho urara n’ahandi hose hashobora kuba intandaro y’umwanda kuko bizagufasha kubona umukunzi mwiza kandi ukwizihiye mu gihe ufite isuku.