Hahishuwe ko imikino yo kuri mudasobwa itera indwara zo mu mutwe

0
imikino y'amashusho nk'indwara yo mu mutwe

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima ku isi WHO (World Health Organization) riherutse gushyira imikino ya videwo (Video games) ku rutonde rwo mu bigira uruhare runini mu ndwara zo mu mutwe.

Muri raporo y’ uyu muryango iherutse gushyira hanze kuwa 17 Kamena 2018, WHO yerekanye ko iyi mikino yangiza abantu batatu ku ijana y’ abayikina.

Aka gashami k’ umuryango w’ abibumbye kita ku buzima ku isi kerekanye muri raporo iherutse gusohoka ko benshi mu bakina iyi mikino bageza igihe baba batakibasha gutekereza.

Ibintu bibatera guhora barambirije kuri iyo mikino ntibagire ikindi kintu bakora uretse kwibera mu byumba bikinirwamo iyo mikino.

Abandi na bo bareka imirimo yabo bakoraga bakayoboka urw’ iyo mikino, kubera ko iyo batayikoze baba baba barangwa n’ ubunebwe bukabije.

Amakuru atangazwa n’ ikinyamakuru cya Associated Press avuga ko abantu barenga miliyaridi ebyiri ku isi bakina imikino ya videwo.

Iri shami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima ku isi ryavuze ko impavu bashyize imikino ikinirwa kuri mudasobwa (video games) ku rutonde rw’ ibintu bigira uruhare runini mu gutera indwara zo mu mutwe ukugira ngo bamenyeshe abantu ububi bwo guhora barambirije mu ikinwa ry’ iyi mikino.

Hari ikigo cy’ ubuvuzi mu mugi wa Los Angeles, Califonia, gishinzwe gufasha abantu bagizwe imbata n’ iyi mikino doreko ababaswe nayo bitaba bikiboroheye kuyireka.

Christopher Malian, umwe mu baganga b’ inzobere mu ndwara zo mu mutwe ukora muri ibyo bitaro avuga ko urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abantu babaswe n’ iyi ndwara ku kigero kiri hejuru.

Agira ati “Dufasha abana bari mu kigero gito haba guhera ku bafite imyaka itanu, baba abageze mu bugimbi bwabo ndetse n’ abakuze turabafasha.”

Yakomeje avuga ko igihangayikishije cyane ari uko abantu basezerewe muri iki kigo bamaze gukira, nyuma yaho bakomeza gukoresha ibikoeresho by’ ikoranabuhanga n’ itumanaho nka telefone akaba ari na byo bigira uruhare runini cyane mu gutuma abantu baba imbata n’iyo mikino.

WHO yaburiye urubyiruko ko nirutagabanya akamenyero ko gukina imikno ikinirwa kuri mudasobwa(Video games), bizakomeza kongera umubare w’abantu bagana ibigo byita ku bantu baza gusaba ubufasha bw’ ubuvuzi bw’ ikibazo cyatewe n’iyo mikino yamaze gushyirwa ku rutonde rw’ indwara zo mu mutwe.

Teophile Ngendahimana