Umugabo yatewe icyuma ahita atwara igare

0
yatewe icyuma yijyana kwa muganga n'igare rye

Umugabo wo muri Afrika y’epfo uzwi nka Shaun Wayne w’imyaka 34 yatewe icyuma n’abagizi ba nabi nyuma atwara igare icyuma kikimurimo aho byatangaje kandi bikababaza abantu batari bake bamubonye.

Uyu yateye benshi ubwoba ubwo yagaragaraga mu muhanda atwaye igare kandi mu mutwe we hashinzemo icyuma yatewe n’abagizi ba nabi bashakaga kumwambura igare  rye rifite uburanga ntagereranwa.

Mbere yuko uyu mugabo aterwa icyuma n’aba bagizi ba nabi bamanje kurwana iminota mike arabakubita ariko babiri bishe umwe birangira bamuteye icyuma iruhande rw’ugutwi gihinguka hirya dore ko cyari kirekire ahita yirukira ku bitaro atwaye igare rye yiguriye.

Shaun yakuye umutima abashinzwe kwakira abarwayi mu bitaro yagiye kwivurizamo induru bayiha umunwa kubera amaraso menshi yavaga mu mutwe nyuma yo guterwa iki cyuma.

Uyu mugabo yatewe icyuma n’umwe mu bagizi ba nabi ubwo yarimo akora imyitozo ku igare hafi y’umujyi wa Cape Town aza kubiyambura yerekeza ku bitaro.

Ni amahirwe menshi cyane kuko aba bagizi ba nabi batateye icyuma mu kico cy’uyu mugabo ngo bimuviremo gupfa azize ibyo yiguriye.