Birabujijwe!
AHABANZA ubuzima Menya igisobanuro cya buri gice cy’umubiri wawe utari uzi

Menya igisobanuro cya buri gice cy’umubiri wawe utari uzi

0

Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko abagore bafite amayunguyungu(hips) maninini aribo bakurura abagabo cyane hari n’ibindi bice by’umubiri bifite icyo bisobanura ku myitwarire y’umuntu.

Tuzi neza ko ingano y’igice cy’umubiri ifite icyo ivuze, gusa abahanga muri siyansi baracyakora ubushakashatsi kuribyo kugira ngo bemeze neza nimba ibyo ari impamo.

Ubushakashatsi bwemeza ko abagore bafite ibibuno binini aribo bakurura n’abagabo cyane bakanaryoshya imibonano mpuza bitsina.

Leed Un boffins ivuga ko imyanyamyibarukiro migari ifasha mu gihe cyo kubyara.

Abantu benshi bakunze guseka abagore bafite ibibuno binini ariko abahanga ku miterere y’umubiri ba vuga ko uko umuntu ateye bifitanye isano n’imico y’umuntu.

Burya ngo ibice by’umubiri wacu byose uhereye ku ndeshyo, umusatsi,ikibuno n’amabere bigira ubutumwa bitanga.

Bimwe mu bice by’umubiri n’ubutumwa bitanga 

Umutwe

Burya ngo abantu bafite imitwe minini ntibapfa kwibagirwa kabone n’ubwo baba bakuze cyane. Kaminuza ya Southampton yagaragaje ko abasaza bafite imitwe minini aribo bafite ubushobozi bwo kwibuka neza .

Imisatsi

Burya ngo abagabo bafite uruhara bafatwa nk’abantu bakomeye kandi bajijutse. Gusa ngo ibi biba iyo bogoshe umusatsi wabo wose bakawumaraho.

Ubushakashatsi bwa kozwe na kaminuza ya Pennsylvania bwagaragaje ko abantu bafite uruhara bakunze kuba barebare, bakomeye kandi bakunda kuba abayobozi.

Abagore bafite imvi (umusatsi ujya gusa n’umweru) usanga bigirira ikizere kubera ko abantu benshi bakunda kubitegereza nk’uko byatangajwe n’inzobere zomuri kaminuza ya California.

Impanga

Burya ngo impanga nini igaragaza umuntu uzi ubwenge,ushyira mu bikorwa, ugira amakenga n’umutwe wuzuye ibitekerezo byinshi. Impanga ibwase yo ngo burya igaragaza ko umuntu ari umunyakuri kandi ko anaguharanira.

Ingohe

akenshi abantu bafite ingohe nyinshi z’umukara bagira umurava kandi bagira inshuti. Naho abafite ingohe zireba hejuru bigaragaza ko bakunda kandi bubaha amahame y’umurimo.

Amaso

ubushakashatsi bwa kozwe na kaminuza ya Charles bwagaragaje ko abagabo bafite amaso y’irabura ari inyangamugayo n’abizerwa. Gusa ngo batinda kubyuka.

Byagaragayeko babyuka nyuma ho amasaha abiri kugihe gisanzwe babyukira ho.

Izuru

Burya ngo kubeshya ni bimwe mu bituma izuru ry’umuntu rikura. Abasobanukiwe n’ibyabsiyansi bo muri Illinois basanze ko amazuru y’ababeshyi abyimba kurusha abavugisha ukuri.

Amatwi

Nk’uko  umuganga w’amatwi,amazuru n’umuhogo George Mutty wo muri kaminuza y’ibitaro bya  Leicester abivuga ngo kugira amatwi mato cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo by’impyiko.

Umunwa

Abantu bafite ururimi runinibakunze gusinzira bikabije no kugona biteye ubwoba.

Iminwa minini ituma abagore bakururura abagabo cyangwa abagabo bagakurura abagore nk’uko impuguke mu mitekerereze ya muntu Professor Michael Cunningham abivuga.

Akananwa

Abagore bafite akananwa kanini ngo bakunze guca inyuma abo bashakanye kubera ko baba bafite testosterone yo kurwego rwo hejuru nk’uko bigaragazwa na US research.

Igituza

Abagore bafite mabere manini bakurura bagabo kurusha babafite mato. Ababa bagore banafite kandi banafite mu gihimba hananutse bakunze kubyara abanna benshi.

Abagabo bafite impwempwe mu gituza burya ngo ntibakurura igitsina gore cyane nk’uko ubushakashatsi bwakorewe muri Finlanda bwabigaragaje.

Ubutaha tuzababwira kubindi bice nk’amaboko,intoki, thigh(taye),ikibuno n’ibindi.