Dore uko wakwirinda ububabare mu gihe cy’imihango

0

Abantu baca mu buzima butandukanye kandi bakagira n’imibiri itandukanye aho hari abakobwa bagera mu gihe cy’imihango bakagira uburyaryate mu kiziba cy’inda naho abandi bakumva ari ibisanzwe.

Ku gitsinagore harimo abakobwa n’abagore bajya mu mihango bakababara.

Umuti wabyo ukwiye kumenya ni uyu nkuko urubuga Top Sante rubigaragaza.

1.Gabanya kurya sukari

Niba ugira ikibazo cyo kuribwa mu gihe cy’imihango kandi ukaba ukunda kurya isukari cyane gerageza uyireke kuko isukari ishobora kukongerera uburibwe kuko ifite ibinyabutabire bikungahaye ku mazi menshi bishobora gutuma imihango yawe idahagarara.

2.Gabanya kurya marigarine n’andi mavuta

Gabanya kurya marigarine n’andi mavuta akomoka ku bihingwa kuko bizagufasha kugabanya uburibwe mu gihe uri mu mihango aho bizaguha agahenge ukumva utuje nta buryaryate.

Niba usanzwe ubirya gerageza ujye ubireka mbere y’ibyumweru bibiri ngo igihe cyo kujya mu mihango kigere kuko ni ingirakamaro.

3.Koresha ibintu bishyushye

Ukwiye kandi kwiyuhagiza amazi adakonje ukanywa ibinyobwa bishyushye ndetse ushobora kwishyira eponje cyangwa umwenda wakojeje mu mazi ashyushye ku nda yo hasi (bas ventre) ariko ukirinda gusinzira kikikuriho bizagabanya uburibwe mu gihe uri mu mihango ikurya.

4. Fata ibiribwa bikwiye ureka agasembuye

Mu gihe uri mu mihango ikubabaza uba ukwiye kurya ibiryo birimo ibinyampeke, imbuto, imboga, hamwe n’amafi hanyuma ibinyobwa bisembuye n’ikawa ukabigabanya cyangwa ukabireka burundu.

Ibi bizakubera umuti mu gihe ukurikije ubiretse kuko mu gihe ukomeje kubifata kandi uri mu gihe cy’imihango byongeye ikaba ikubabaza byakongerera ububabare.

  1. Dore uko waryama

Ushobora kandi kuryama ugaramye ushinze amaguru cyangwa se ukaryamira urubavu uhinnye amaguru haba nijoro cyangwa ku manywa kuko bizagabanya ububabare bwawe mu gihe ubikoze.

Mu gihe  ukurikije ibi tukuramburiye ukumva ntakigenda ugakomeza kugira uburibwe budasanzwe ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakaguha ubundi bufasha.