Umumaro w’umuneke ufasha gutera akabariro neza

0
Umumaro wo kurya umuneke wa buri munsi

Ikiribwa cy’umuneke gifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu aho ari ibanga rikomeye ku bijyanye no mu gitanda ku bashakanye.

Kuri wowe ufata umuneke rimwe na rimwe isomere uko wawukoresha ukagufasha mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ni imimaro itandukanye yo kurya nibura imineke itatu buri munsi:

  1. Umuneke ufasha umubiri gukora neza

Abahanga bavuga kurya nibura imineke itatu bifasha umubiri gukora neza aho by’umwihariko bifasha abashakanye kutera akabariro ku buryo bukwiye.

Umuneke wifitemo intungamubiri zifasha gukomeza imitsi harimo nka antiyogisida (Antioxidants).

2. Umuneke ufasha igogora

Kurya imineke itatu buri munsi bituma ugira fibure ( Fiber) umuneke wifitemo ifasha igogora gukorwa neza ku buryo nta kibazo cy’impatwe wahura nacyo.

3. Umuneke ufasha umuntu kugubwa neza

Ku muntu ukunda kugira uburakari n’umujinya bikamuviramo kugira manyeziyumu ( Magnesium) idahagije agirwa inama yo kurya imineke kuko yikungahayemo bene izi ntungamibiri zituma umererwa neza kandi ukabasha kuba wasinzira neza.

4. Umuneke ukungahaye kuri vitamini C

Imineke ni kimwe mu biribwa bifite vitamini ya C aho imineke itanga 15%  bya Vitamini C buri munsi ariko ku muntu ufata nibura umuneke umwe.

5. Umuneke ugabanya umuvuduko w’amaraso

Abashakashatsi batangaza ko kurya imineke itatu buri munsi bigabanya ibyago by’umuvuduko w’amaraso.

St. George wo mu ishuri rya London avuga ko umuneke ukungahaye kuri potasiyum ( Potassium) irinda indwara y’umuvuduo w’amaraso.