Menya ibyiza n’umumaro w’ibitoki mu buzima bwa muntu

0

Igitoki kiri mu byo kurya biribwa cyane kandi kenshi mu ngo nyinshi zo mu gihugu cyacu by’umwihariko iburasirazuba aho usanga ari ryo funguro nyamukuru bagira.

Iyi ni imwe mu mimaro yacyo ku buzima  bwa buri munsi ukwiye kumenya:

  1. Kuringaniza isukari yo mumaraso

Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya insulin ibi bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera indwara ya diyabete irembeje abatari bake ku iyi ya rurema.

Kuba kandi harimo vitamin B6 bifasha mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 iterwa n’isukari nyinshi iba yiganje mu maraso.

  1. kigufasha Kwirinda kanseri y’amara

Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma utunyabuzima duto tuzwi nka bagiteri dukora umusemburo tuyifashishije nuko bikica bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri.

  1. Kugabanya cholesterol mbi zaguteza ibibazo

Fibres hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu maraso ishobora kukwangiriza ubuzima gusa igisubizo ni uko ushobora kurya igitoki mu gihe ufite cholesterol iri hejuru kuko bizagufasha kuyigabanya.

  1. Bitanga agahenge ku mutima

Kuba igitoki kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi yakwifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi byanawuviramo kunanirwa bya hato na hato.

Ibi bizakurinda indwara y’ umuvuduko udasanzwe w’amaraso ukunze guturuka ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso bitewe n’impamvu zitandukanye z’ubuzima bwa muntu.

  1. Gifasha impyiko kumererwa neza

Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo bigafasha impyiko gukora akazi kazoo neza nko kuyungurura amaraso no kuringaniza amazi umubiri ukeneye.

Gerageza urye ibitoki kuko bizagufasha kurinda indwara zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko n’izindi zitandukanye.

  1. Imikorere y’ubwonko

Kuba igitoki gituma umubiri udatakaza amazi bituma kiba cyiza mu mikorere y’ubwonko kubera kpo bugizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru mu gihe yabuze bigatera idindira ry’imikorere y’ubwonko.

7.kirinda impiswi

Igitoki ubwacyo cyifitimo enzymes zifasha mu kurwanya impiswi kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye nka shigellosis, chorella n’izindi.

Kubirya nyuma yuko urwara impiswi bizagufasha kuyikira vuba ariko ntuzibagirwe n’indi miti igenewe kurwanya impiswi igiye itandukanye kuko ntiwarya igitoki udakurikiza inama za muganga ngo uzakire neza.

  1. Gituma ugira Uruhu rwiza

Abatari bake bisiga ibirungu bitandukanye bishobora no kubaviramo uburwayi butandukanye bw’uruhu ariko si byiza ahubwo gerageza ufate ku gitoki kuko kizagufasha muri urwo ruhare.

Cyane cyane ni byiza kukirya ari kibisi kuko kiba kirimo vitamin A , ikaba ingenzi mu gutuma ugira uruhu rucya kandi rukanoga,

9.Gituma ikibuno cyoroha

Ku bakobwa bafite ikibazo cyo kuba bafite akabuno gato inama ni uko bagerageza gufata ku ifunguro ry’igitoki kuko cyuzuyemo intungamubiri zitandukanye zituma amabuno yoroha bigatuma umugabo aryoherwa mu gihe cy’imibonano dore ko hari bamwe bakunda ikibuno kinini.

Mu gitoki higanjemo umunyungugu wa potasiyumu na vitamin B6,phosphore, ubutare, magnesium na zinc ndetse na vitamin C  bizagufasha mu kugira ikibuno gitoshye.

10.Gikomeza amagufa

Igitoki kibamo kandi potasiyumu ikaba izwiho gufasha amagufa gukura neza no gukomera by’umwihariko ku bana bakiri bato no ku bageze mu zabukuru bityo rero niba ugira ikibazo cy’amagufa gerageza ufate ku gitoki byibura incuro 4 mu cyumweru kuko bizagufasha.

Ese wakirya mu buhe buryo?

  • Ushobora kugiteka ( amaganda& gishishuye)
  • Ushobora Kucyotsa
  • Umunyige nawo uraryoha iyo ufite isosi nziza.