Imimaro ya sezame n’indwara zirinda ukwiye kumenya

0

Sesame ni igihingwa kiboneka muri Afurika  ndetse no muri bice bike bya Asia kikaba ari igihingwa kigirira akamaro umubiri cyane kuko gikize ku ntungamubiri zitandukanye zafasha umubiri kugubwa neza.

Mu izo ntungamubiri wabona muri sesame harimo Calories: 573 kcal, Carbohydrates: 23%, Dietary fiber: 12%, Amazi: 5%,Ibinure: 50%, Proteins: 18%,Vitamin: E,B1,B2,B3 ndetse n’imyunyungugu: Calcium,Phosphorus,Zinc,Magnesium n’izindi.

Iyo iyi myunyungungu ibonetse mu mubiri wawe mu rugero rwiza bishobora kukugirira iyi mimaro ikurikira.

  1. Sesame zigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Sesame zigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso (high blood pressure) kuko zifite imunyungugu uzwi nka magnesium ihagije igabanya umuvuduko w’amaraso cyane.

  1. Sesame zigabanya umunaniro

Kurya amagarama 100 ya sesame aba arimo 30% by’intungamubiri yitwa niacin ikenerwa n’ubwonko buri munsi aho ibi bishobora kugufasha kugabanya umunaniro cyane bigatuma wumva umerewe neza ku buryo wumva nta sereri namba kuko niacini (B3) ituma gamma-amino-butyric acid ikora neza mu bwonko.

  1. Sesame ni nziza ku ruhu

Sesame zikize kuri zinc ikenerwa n’umubiri mu ikorwa rya collagen ituma uruhu rworoha bigatanga ihehere ku ruhu bityo umubiri wawe ugakomeza kugira amazi ari mu rugero.

Ku bagore bahura n’ikibazo cyo kubura amavangingo mu gihe cy’imibonano igisubizo gishobora kuba sesame uramutse uzifashe ku rugero rwiza.

  1. Sesame zikize kuri folic acid

Sesame zifite folic acid nyinshi ifasha mu ikorwa rya DNA igihe umwana ataravuka ibi izagufasha wowe ushaka ko umwana wawe avuka nta kibazo cy’ubumuga afite.

  1. Sesame zirinda indwara z’umutima

Kurya sesame birinda indwara z’umutima kuko zifite imyunyungugu ituma umutima utera neza bigatanga umutekano w’itembera ry’amaraso mu mubiri wa muntu.

  1. Sesame zigabanya ibinure 

Sesame zigabanya ibinure bibi (cholesterol, LDL) kuko zikize kuri oleic acid ibigabanya mu maraso ndetse ikanongera ibinure byiza (good cholesterol,HDL) bityo bigatuma umubiri wawe ubyibuha ku kigero kiza.

  1. Sesame zitera imbaraga

Sesame ni nziza ku bantu bakora imirimo y’imbaraga mu gihe uyifashe ku gihe kandi neza.

Niba rero ukora akazi kagusaba imbaraga nko kwikorera, gusunika cyangwa guterura ni byiza ko wakoresha sesame kuko zizagufasha kubona imbaraga zigenewe umubiri wawe.

  1. Sesame ifasha ubwonko

Niba ukora akazi gasaba gutekereza cyane ni byiza gukoresha sezame kuko zizarinda ubwonko bwawe kuba bwakwanjyirika ndetse zizabwongerera ubushobozi bwo gukora neza.