Johnny White igiye gushyira hanze alubumu ya mbere

0

Itsinda ‘Johnny white’ rigizwe n’abahanzi Jack 5 Son na Bwaidy rigiye gushyira hanze umuzingo wa mbere uzaba ugizwe n’indirimbo 10.

Iyi alubumu yiswe Sokulu abasore bagize Johnny White bagiye gushyira hanze izaba iriho indirimbo icumi zirimo 2 zamaze gukorerwa amashusho naho izindi zikazaba ziri mu majwi.

Mu kiganiro Jack 5 Son yagiranye na Ibishya.net yatangaje ko iyi alubumu bise Sokulu  bashate kugaragaza ubunararibonye bamaze kugira nyuma y’igihe kinini barashatse kuyishyira hanze ariko bikananirana.

Yagize “Ati alubumu tugiye gushyira hanze yitwa Sokulu bishatse kuvuga ubunararibonye ariko twe twashatse kusobanura ubunararibonye dufite muri uyu mwuga nyuma y’igihe kinini twarashatse gusohora Sokulu ariko biranga.”

Abasore bagize itsinda Johnny White

Abasore bagize Johnny White baririmba mu njyana ya Hip hop hamwe na Afrotrap. Biteganyijwe ko iyi alubumu izaba yageze hanze tariki ya 20 Mata 2018.

Indirimbo zizaba ziri kuri iyi alubumu:

  1. Biremewe
  2. Twihagazeho
  3. Ni shine
  4. Tegereza
  5. Confidence
  6. Kipaji
  7. Washa
  8. Imbaraga
  9. Tutapanda
  10. Abo turibo

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here