Cowboy yinjiye mu itsinda rishya

4

 
Umuraperi Mwambari Abedi wamenyekanye nka Cowboy muri muzika yamaze kwinjira mu itsinda rishya “The Mirror’ ahagarika gukora ku giti cye.

Cowboy uzwi mu ndirimbo nka ‘Who I am’ yamaze kwinjira mu itsinda ‘The Mirror’ rigizwe n’abasore babiri, Cowboy na Edmond.

Mu kiganiro yagiranye na Ibishya.net yatangaje ko gushyira hamwe imbaga impamvu nyamukuru ari ukubyaza impano bifitemo ikintu gikomeye mu rwego rw’iterambere ry’umuziki.


Yagize ati “Gushyira hamwe na Edmond bizadufasha kuzamura urwego rwacu no kwiteza imbere mu buryo bugaragara no guteza imbere umuziki Nyarwanda muri rusange tubyaza impano zacu ikintu kinini.”

Ubusanzwe Edmond yakoraga ku giti cye aho azwi mu ndirimbo nka “Ay’urukundo”. Ubu itsindaThe Mirror rikaba ryatangiye ibikorwa byaryo aho hari indirimbo ziri gutunganywa.

Edmond amazina ye yahawe n’ababyeyi ni Nsabimana Ismael.

4 COMMENTS

  1. Comment: kabisa mujye mukomeza mufashe abahanzi BACU tubashyigikire nabo bakore career zabo nziza zibatunge kandi n’umuziki ukomeze utere imbere pe! turabashimora cyane.

  2. Comment: turabashimira cyane kbs kandi n’abo basore ba the mirror: cowboy(abed) na Edmond(ismael) tubari inyuma kbs. bakomeze batere imbere

  3. Just want to say your article is as surprising. The clearness in your post is just cool and i can assume you are an expert on this subject. Fine with your permission allow me to grab your feed to keep up to date with forthcoming post. Thanks a million and please carry on the rewarding work.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here