Zodwa yirukanwe muri Zambia kubera kwiyambika impenure

0
Umuhanzikazi wamenyekanye nka Zodwa Wabantu akaba n’umubyinnyi ukomoka muri Afurika y’epfo yirukanwe mu gihugu cya Zambia kubera kwambara imyambarire idakwiye benshi bazi nk’impenure.
Uyu mukobwa umaze kumenyekana cyane kumbuga nkoranya mbaga yagombaga gukorera igitaramo muri Zambia mu mpera z’icyumweru gishije kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe ariko ntibyamukundiye dore ko yahise yurizwa indege igitaraganya na Leta ya Zambia.
Aganira na AFP,  Lucky Munakampe ureberera inyungu za zodwa yemeje ko koko yirukanwe muri Zambia.
Yagize ati”Nshobora kwemeza ko koko  zodwa yasubijwe muri afurika y’epfo ….”
Zodwa wirukanwe muri Zambia kubwo kutambara umwenda w’imbere
Na none kandi minisitiri ushinzwe iby’ amadini n’imyemerere Godfridah Sumaili yatangarije AFP ko Zambia itazigera na rimwe yemerera zodwa gutaramira muri icyo gihugu .
Yagize ati “Zambia ni igihugu cya gikirisitu aho amahame n’indangagaciro bikurikizwa”
Minisitiri kandi yakomeje avuga ko atibaza ukuntu umugore ajya kurubyiniro atambaye umwenda w’imbere.
Zodwa Wabantu yari ategerejwe kuzaririmba mugiramo cyateguwe na Sunset Sound Production kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje.
Ni mugihe kandi iyi kompanyi itegura ibitaramo(sunset sound production) yavuzeko  ikigo cy’ubugeni n’ubuhanzi muri Zambia cyanze ko zodwa aririmba ngo kuko byaba binyuranye n’umuco .
Azwiho kwerekana imyambaririre idashinze
Zodwa  wahambirijwe mugitondo kare akigera muri zambia,mukugenda kwe yijeje abafana be  kuzagaruka ngo nubwo bitoroshye.