Impamvu Charly na Nina batazitabira PGGSS ya 8

0
Charly na Nina

Itsinda ry’abakobwa b’Abanyarwandakazi  bamenyekanye nka charly na Nina beruye ku mugaragaro batangaza ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro yaryo ya 8 kubera akazi kenshi.

Mu kiganiro na Flash FM ubwo babazwaga ibibazo bitandukanye bijanye n’ umuziki wabo ni bwo Charly na Nina beruye kumugaragaro ko batazitabira iri rushanwa ngaruka mwaka  rizaba ku nshuro  ya 8 kubera gahunda nyinshi bafite.

Chaly na Nina bagize bati” Turashimira abanyamakuru , aba Djz ndetse n’ abandi bari kuzadutora tubamenyesha ko uyu mwaka tutazitabiri irushanwa rya PGGSS Season 8. “

Babajijwe impamvu nyamukuru yaba yabateye kutitabira iri rushanwa maze bavuga ko ari ukubera akazi kenshi bafite uyu mwaka aho bazaba bari kuzamura no guteza imbere umuziki wabo.

Bati Impamvu tutazitabira PGGSS ya  8 nuko uyu mwaka tuzaba dufite akazi kenshi tuzaba duhugiyemo mu rwego rwo kwagura umuziki wacu ndetse n’ ibindi bikorwa bitandukanye.”

Charly na nina beruye bavuga ko batazitabira PGGSSS8

Aba bakobwa kandi si ubwambere bavuze ko batazitabira iri rushanwa dore ko no mu mwaka ushize bavuze ko batazabonekamo ahanini biturutse kukazi kenshi bari bafite  muri muzika yabo.

Yanditswe na Itangishatse Lionel -Iyungure.com