Icyo Wema Sepetu avuga ku kuryamana na Diamond

0
Diamond na Wema
Umunyamideri wavuzweho kenshi kuba nyirabayazana ku mubano wa Diamond na Zari Hassan,Wema Sepetu avuga ko bombi ari ubu ari inshuti zisanzwe ariko nta gahuda yo kuba baryama ihari.
Amakuru agenda yandikwa n’ibinyamakuru bitadukanye,Wema Sepetu akomeza ahamya ko bombi ari inshuti nzinza kuva batandukana bahisemo kubika amabanga yabo hagati yabo bombi.
Agira ati “Diamond najye turi inshuti nziza.Twahisemo kubika amabanga yacu hagati yacu twembi,turakuze.”
Wema yanakomoje ku makuru yacicikanye kuba yaratumiwe muri Wasafi maze kuri we avuga ko atari ikintu gitangaje kuba yavuga kuri Diamond cyangwa Diamond akamuvugaho.

Sepetu  ariko yahakaniye kure kuba hari ibkorwa by’urukundo bagenda bakora birimo gusomana  gusa ashimangira ko azamubera bosi kubera televiziyo ya Wasafi.

Gutandukana kwa Diamond na Zari byatewe ahanini n’amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Wema ari mu bihe byiza na Diamond.