Icyo umukinnyi wa filime z’urukozasoni yavuze kuri Trump 

0
Donald Trump na Stormy Daniels
Icyamamare muri filime z’urukozasoni,Stormy Daniels yongeye ahamya ko yaryamanye na Perezida wa Leta Z’Unze Ubumwe za Amerika,Donald Trump ariko nta y’andi masezerano bagiranye.
Ms Daniels ufite amazina ye bwite ya Stephanie Clifford yongeye avuga ko yaryamanye na Perezida Trump inshuro imwe gusa ariko amasezerano avugwa y’akayabo k’amadorali 130,000 atigeze asinywa.
Ms Daniels ubusanzwe ukomoka mu mugi wa wa Texas yasabye urukiko gutesha agaciro ayo masezerano avuga ko atari ay’ukuri kuko Trump  atigeze ayasinya.
Izi mpapuro zashyikirijwe urukiko rukuru rwa Los Angeles zivuga ko abo bombi bagiranye umubano wihariye mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2017.
Gusa igihe Perezida Trump yiyamamariza kuba perezida yahakaniye kure ibyo kugirana umubano na  Ms Daniels.