Ibya Diamond Plutnumz byongeye biradogera

0
Ibya Diamond Plutnumz byadogoye
Umuhanzi Diamond Plutnumz  yongeye kugwa mu kantu nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwo yitaga umugore, Zari The Boss maze indirimbo ze zirimo abahanzi bakomeye zirahagarikwa.
Muri izi ndirimbo ze zamaze guhagarikwa harimo iyo yakoranye na Rick Ross yari yitezeho ko yamushyira ku rundi rwego rwa muzika ariko kubera amagambo y’urukozasoni yabaye imwe mu zahagAritswe ku mugaragaro mu gihugu cya Tanzaniya.
Ni umwanzuro wafashwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) aho indirimbo 15 ari zo zahagaritswe.
JPEG - 101.4 kb
Indirimbo ya Diamond na Rick Ross nayo yahagaritswe
Izi ndirimbo zatoranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge[BASATA], ubuyobozi bwacyo bwemeza ko izakomanyirijwe zirimo imibyinire yigisha ubusambanyi no guhonyora umuco wa Tanzania.
Urutonde rw’indirimbo zahagaritswe zirimo n’iza Diamond:
JPEG - 105.6 kb