Zidane yagize icyo avuga kuri Neymar uri mu mvune

0
Zinedine Zidane
Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane yatangaje ko ababajwe n’imvune y’umukinnyi wa Paris St. Germain, Neymar yifuzaga kwongera guhura nawe mu mukino aya makipe azongera gucakirana muri (UEFA Champions).
Zidane yavuze ko kuvunika kwa Neymar atari igihombo ku ikipe ye gusa ahubwo ari ibihe bitari byiza no ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose.
Yagize ati ” Kuvunika kwe si igihombo kuri PSG ahubwo n’igihombo ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose,nifuzaga kumubona mu mukino wo kwishyura.”
Ni amagambo yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wabahuje n’ikipe ya Espanyol.
Neymar yavunitse muri wikendi ishize mu mukino PSG yanikaga na Marseille aho kugeza ubu amahirwe yo kuba yazakina umukino wo kwishyura Real Madrid akibarirwa ku ntoki.