Uganda: Umwalimu muri Makerere yafashwe asambanya umunyeshuri

0
Dr Swizen Kyomuhendo

Umwalimu mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya Makerere uzwi nka Dr Swizen Kyomuhendo yaguwe gitumo ari gusambanya umunyeshuri yigisha  amwizeza kuzamuha amanota y’ikirenga.

Iby’uyu mwalimu byamenyekanye nyuma y’inkuru y’umunyamakuru wa Televiziyo ya NBS ikorera muri Uganda, ashyira ku karubanda uyu mwalimu bivugwa ko wigaruriye abanyeshuri b’abakobwa abasambanya akabaha amanota batakoreye.

Dr Swizen Kyomuhendo, wari umaze imyaka itari mike yigisha amasomo y’ama Siyansi n’ubumenyamuntu muri iyi Kaminuza ya Makerere, yasabwe n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza gusobanura ibyo ashinjwa byo gusambanya abanyeshuri abijeje kubaha amanota mu masomo abigisha.

Dr Swizen Kyomuhendo

Inkuru y’umunyamakuru wa NBS ashyira ku karubanda uyu mwalimu ubwo yajyanaga gusambanya umunyeshuri we, yayitambukije ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, gusa yavuzweho byinshi bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu cya Uganda.

Muri iyi nkuru y’umunyamakuru wa NBS, yagaragazaga uyu mwalimu Dr Kyomuhendo ajyanye umunyeshuri muri Lodge ziri hafi ya Kaminuza .

Abanyeshuri bahaye ubuhamya iyi Televiziyo bavuze ko bakurikiranye aba bombi, bemeza ko baryamanye ndetse ko uyu mwalimu yamwemereye ko azamuha amanota meza mu isomo amwigisha.

The Indipendent ivuga ko uyu mwalimu yamaze kwandikirwa ibaruwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere bumusaba kwisobanura ku byaha ashinjwa byo gusambanya abana b’abakiobwa yigisha ababeshya kuzabaha amanota meza.