Tanzania: Leta igiye gufasha abarongora abagore benshi

0
Perezida wa Tanzania John Magufuli yasabye abagabo kurongora nibura abagore barenze umwe mu rwego rwo guca indaya yemeza ko bazajya bahabwa ubufasha.
Ibinyamakuru birimo pulselive byanditse ko yagaragaje ko atabahata ahubwo yinginga asaba ababifitiye ubushobozi kugira icyo bakora.
Yagize ati  “ Ntabwo ndimo kubahatira ariko ndimo ndabasaba ababishoboye n’ababyifuza ko mukwiye gushaka abagore barenze umwe kugirango tugabanye umubare w’abagore batagira abagabo”.
Yakomeje avuga ko Leta izajya ifasha abemeye gushaka abagore benshi mu buryo butabogamye.
Ati “ Nka Leta tuzajya tugira icyo dutanga gito kuri abo bagabo bazaba bemeye gushaka abagore benshi ariko kandi mu buryo butabangamiye abagore”.
Tanzania ni cyo gihugu imibare y’indaya ikomeje gufata indi intera iri ku rwego rwo hejuru cyane ugereranije n’ibindi bihugu byo mu karere.