Yize iyobokamana bazi ko azaba padiri none ashaka kuba depite

0
Habineza ushaka kuziyamamariza kuba umudepite
Habineza Jean Paul wize muri kaminuza ibijyanye n’iyobokamana uzwi ku mazina ya Simple A Catechist akoresha muri muzika nyuma ko kwiga ibijyanye n’iyobokamana benshi bakeka ko azaba padiri yahisemo kuba umudepite.
Habineza w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi ariko kuri ubu akaba atuye mu karere ka Huye yifuza gutera ikirenge mu cya Bamporaki Eduard wabaye umudepite kandi yari umuhanzi.
Avuga ko kuba umudepite ari indoto yatangiye kugira kuva ari mu mashuri abanza aho yigaga mu mwaka wa gatatu.
Kugeza ubu na nyuma yo gusoza amashuri makuru muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda mu bijyanye n’iyobokamana n’uburezi intumbero ye akomeje ari uguharanira kuvugira rubanda.
Mu kiganiro na Iyungure .com yatangaje ko yiga mu mwaka wa 3 mu mashuri abanza aribwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kuzaba umudepite aho yatangiye kugira imyitwarire idasanzwe irimo kuvugira ikigo yigagagaho.

 

Habineza Jean Paul
Yagize ati “Natangiye kwiyumvamo kuzaba umudepite niga primaire (amashuri abanza). Mu mwaka wa gatatu nibwo nagiye ngira imyitwarire isa no kwitegura aho najyaga njya kuvugira ikigo cyanjye kandi ntacyo nshinzwe.”
Habineza akomeza avuga ko impamvu yifuza kuba yaba umudepite ari ukugira ngo avugire rubanda nk’uko yabikuranye kuva na kera akiri umwana.
Ati “Impamvu nifuza kuziyamamaza ni ukugira ngo mvugire rubanda nkuko nabikuranye mu muco wanjye.”
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye Habineza yakoze urugerero mu biro by’irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kamembe nyuma aza no kuba umutoza mu itorero ry’igihugu.
Yatoje abanyeshuri barangije ayisumbuye mu karere ka Huye mu mwaka wa 2013 maze kuwa 30/10/2017 asura inteko ishinga amategeko na komisiyo y’igihugu y’amatora kugira ngo amenye neza ibijyanye n’abadepite maze asanga yabishobora nyuma ahita afata umwanzuro wo kuziyamamaza.
Habineza Jean Paul
Kuri we kuba umudepite ngo ni umuhamagaro yumva yifitemo kandi kuba ashaka gutera ikirenge mu cya Bamporiki Edouard nawe wabaye umudepite mwiza kandi ari n’umuhanzi.
Catechist azwi mu ndirimbo zamenyekanye zirimbo Ni “Umuhungu wanyu” na “Ntukibaze”.
Habineza Jean Paul