Afurika y’Epfo: Zuma yasabwe kwegura mu masaha 48 

0
Imyigaragambyo ikomeje kwibasira Zuma basaba ko yegura
Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yasabwe kuba yamaze kwegura mu gihe cy’amasaha 48 mu gihe we akomeje kwinangira kurekura ubutegetsi.
Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo birimo SABC bitangaza ko uyu mwanzuro waje gufatwa nyuma y’ibiganiro by’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.
Bivugwa ko abantu babiri batumwe mu rugo rwe i Pretoria bamujyaniye ubutumwa bumusaba kuba yamaze kwegura bitarenze amasaha 48.
Perezida Zuma utorohewe na gato
Jacob Zuma  ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze zirimo kubaka amazu.