Yitabye Imana nyuma yo gutanga ituro

0
Beatrice Kangu yitabye Imana nyuma yo gutanga ituro
Mu gihugu cya Tanzaniya umubyeyi wasengeraga muri Kiliziya Gatorika yitabye Imana nyuma yo kuva gutanga ituro.
Beatrice Kangu  w’imyaka 48 bivugwa ko umwanya wo gutanga amaturo wageze ajya gutura bisanzwe nyuma agaruka mu mwanya  yari yicayemo maze akomeza kuririmba bisanzwe.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umuyobozi w’agace iyi kiliziy iherereyemo, Charles avuga ko Kangu yitabiriye misa ya mu gitondo yamaze isaha imwe n’igice  ariko igihe yavaga gutura hashije akanya gato yikubita hasi ahita ata ubwenge.
Yagize ati “ Beatrice yagiye gusenga  n’uko igihe cyo gutanga amaturo kigeze nawe ajya gutura nyuma agaruka mu mwanya yari yicayemo akomeza kuririmba maze aza kwikubita hasi ata ubwenge.”
Beatrice wasengeraga kuri kiriziya iri mu gace ka Mpanda byarangiye avuyemo umwuka.
Imana Imwakire mu bayo!