Umubano wa Zari na Nyirabukwe urimo agatotsi

0
 Zari Hassan hamwe na mama we
Amakuru yatangiye gucicikana avuga ko umubyeyi ubyara Diamond Platnumz, Sandra Kassim  uzwi ku mazina ya Mama Dangote adacana uwaka hamwe n’umukazana we.
Abantu bakurikiranira hafi iby’umuryango w’ibi byamamare bavuga ko Zari yaba afite amaraso mabi kuko kuva yagera mu muryango wa ba Diamond bimaze kugaragara ko atigeze abana neza na Nyirabukwe.
Zari uvugwaho kuba afite amaraso mabi
Bimwe mu binyamakuru bikorera muri Kenya bivuga ko Zari yaba afite amaraso mabi bishingiye kuba Nyirabukwe ibihe byinshi asohokana n’abakobwa bahoze bakundana n’umuhungu we barimo Wema Sepetu mu bihe bitandukanye.
Wema Sepetu Nyirabukwe wa Zari akunda gusohokana nawe
Tuko dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko Diamond avugwaho na none kuba yaragize Hamisa Mobeto umugore wa kabiri ( inshoreke).
Gusa Diamond yihanangirije abantu bavuga ko umubano we na zari wajemo agatotsi akaba yaranyomoje ayo makuru.