Bidasubirwaho Neymar yerekeje muri PSG

0
Neymar asezera bagenzi be muri Barcelona
Bidasubirwaho umukinnyi Neymar agiye kwereza mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) mu gihe cya vuba ubu akaba yamaze guharakina imyitozo mu ikipe ya Barcelona.
Amakuru ahamya ko agiye kujya muri PSG yahamijwe n’ikipe ya Barcelona yakiniraga inamwifuriza ishya n’ihirwe muri PSG agiye kwerekezamo.
Barcelona ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko Neymar yaharitse imyitozo kuri uyu  wa gatatu ahawe uruhushya n’umutoza  kubera ko yiteguta kujya muri PSG.
Umuvuigizi w’ikipe ya  Barcelona yatangaje ko yitabiriye imyitozo bisanzwe ariko akaba yaraje gusezera ku bakinnyi bagenzi be kandi umutoza yari yamuhaye n’uruhushya.
Yagize ati  ” Uyu munsi yaje ku myitozo aje gusezera abakinnyi bagenzi be kandi umutoza yari yamuhaye uruhushya kubera gahunda ye yo kugenda.”
Bivugwa ko amasezerano yamaze gusinywa nta kinti kintu gisigaye.