Bebe Cool yishimiye impano ikomeye umuhungu we afite

0
Ikipe y'abana bari munsi y'imyaka 15 ya Uganda
Bebe Cool uzwi mu ndirimbo nka “Love U Everyday” yishimiye impano  umuhungu we akomeje kugaragaza mu rugendo shuri ikipe ye iri gukorera mu Bwongereza.
Bebe avuga ko umuhungu we, Ssali Alpha Thierry yatangiye kugaragaza impano idasanzwe mu mupira w’amaguru kuva afite imyaka itatu none ubu afite 13 ibintu yishimira bikamutera kumushigikira nk’umubyeyi.
Big Eye ivuga ko Bebe Cool yavuze ko kuba umwana we ari mu rugendoshuri bimwongerera  imbaraga mu rugendo yatangiye afite imyaka itatu.
Yagize ati “Imana ishimwe nsangiye inzozi kimwe z’abana banjye. Uku ni  ukubaka ubushobozi bw’umukinnyi w’umupira w’amaguru(rutahizamu) mu rugendo yatangiye afite imyaka 3 none ubu akaba afite 13.”
Thierry ari mu rugendoshuri mu guhugu cy’Ubwongereza hamwe na bagenzi be bakina hamwe muri  gahunda y’abana bari munsi y’imyaka 15( Edgars Youth Programme U15).