Diamond yahaye Harmonizer impanuro ikomeye mu buzima

0
Diamond na Harmonize
Umuhanzi w’icyamamare muri aka karere k’iburasirazuba uzwi ku maziya ya Diamond Platnumz yahaye impanuro ikomeye mugenzi we amugira inama yo kwirinda amagambo abantu bamuvuga.
Harmonize ni umwe mu bahanzi bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond (WCB), kandi afitemo amasezerano.
Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yashishikarije Harmonize kudatinya amagambo abantu bamubwira mu bikorwa bye bya muzika.
Yagize ati “ Ka nkubwire, ntugatinye amagambo ikintu cy’ingenzi dukomeze turwane maze dukomeze gutsinda bagenzi bacu muri aka karere.”
Yagize ati “ Abatwanga ubime amatwi, turazwi, turashoboye kandi turi abakire.”
Bongo ivuga ko hari hashize iminsi mike Diamond yibasiye abantu bakwirakwizaga amakuru ko umubano we n’umufasha we, Zari The Boss wajemo agatotsi ababwira amagambo akomeye ahamiriza rubanda ko bakiri hamwe.