Abasinzi bibasiye abashyinguraga bahagarika amasengesho

0
Abasinzi bateje impagaraga amasengesho arahagarara
Mu gihugu cya Zimbabwe abasinzi bibasiye abantu bashyinguraga bahagarika amasengesho maze babuza umushumba gukomeza kwigisha bagira ngo basezere kuri mugenzi wabo.
Uyu muhango wo gushyingura waberaga mu gace ka Bulawayo bivugwa ko Pasiteri uzwi ku mazina ya Ngwenya yahagaritswe iminota igera kuri 20  nk’ikimenyetso cyo gusezera kuri mugenzi wabo witabye Imana.
Iharare.com ivuga ko abo basinzi bavugaga ko nta masengesho akenewe kuko nawe yari umusinzi nkabo atabarizwaga muri iryo torero.
Umwe mu babonye iki gikorwa n’amaso yatangaje ko bahagaritse abashyinguraga batangira gusakuza bavuga nyakwigendera mu mazina ye banywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge
Yakomeje avuga ko bashyize isanduku ya mugenzi wabo, William mu cyobo maze bayirengezaho igitaka