Pakistan: 20 Barazira imigambi yo gusambanya umwana w’umukobwa

0
Uwo mwana yafashwe ku ngufu tariki ya 18 Nyakanga 2017
Mu gihugu cya Pakistan mu gace ka Islamabad abantu 20 batawe  muri yombi bazira gutegura imigambi yo gushuka umugabo gufata umwana w’imyaka 16 ku ngufu yihimura nyuma yo gufata mushiki we  bakamusambanya ku gahato.
Polisi yatangarije Al Jazeera ko umudugu wateranye binyuranyije n’amategeko banoza uyu mugambi wo kwihimurira umukobwa wabo wasambanyjwe ku ngufu.
Yagize ati ” Ntabwo yari inama yemewe n’amategeko ahubwo wari umuhuro ugizwe na ba marume na ba nyirasenge biyo nzirakarengane bavuka mu mudugudu umwe”.
Abakekwaho iyi migambi mibi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu naho abandi bagera kuri barindwi bakomeje guhigwa bukware.
Amategeko ateganya ko icyaha cyo gufata ku ngufu kigenenwa igihano cy’urupfu cyangwa gufungwa imyaka irenga 25.