Nyabihu: Abaturage biteguye gutora Perezida Kagame

0
Paul Kagame yiyamamaza i Nyabihu
Abaturage batishoboye bagize imirenge igize akarere ka Nyabihu nyuma yo gutoranywa bagashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya “ Gira Inka” batangaza ko bashimira perezida wa repubulika bamuri inyuma kandi biteguye kumutora.
Ibi babivuga batewe n’ibinezaneza baterwa no gushyirwa ku rutonde rw’abaturage batishoboye bazahabwa inka muri gahunda ya “Gira inka”.
Bagatangaza ko perezida wa repubulika yakomeza kuyobora bamuri inyuma biteguye kumutora.
Bavuga ko biteguye kunoza imirire  abana babo bakava mu mirire mibi  abana bakanywa amata kandi batibagiwe n’abaturanyi babo.
Umukozi ushinzwe umuhinzi n’ubworozi mu mushinga Impress Home ukorera muri ADRA Rwanda by’umwihariko mu karere ka Nyabihu, Niyomugenga Olivier asobanura ko iyi ari imwe muri gahunda igamije konozwa kugira ngo izi nka zizabafashe kubona ifumbire bakoresha bafumbira uturima tw’igikoni igihe kiri imbere bakazabona n’amata bagaburira abana babo.
Yagize ati “Iriya nka namara kuyihabwa izamufasha abone ifumbire kandi no mu gihe kizaza ashobore   kubona amata azaha wa mwana.”
Aba baturage batishoboye bakaba bahawe n’ibishyimbo bikungahaye kuri feri bigamije kubafasha guhangana n’imirire mibi igararaga mu bana bakomoka muri aka gace.
Aba baturage baka bashimiye leta  kuba ikomeje kubafasha bashimira perezida wa repubulika na ADRA Rwanda   muri rusange.