Justin Bieber yakoze impanuka avuye gusenga

0
Justin Bieber yavuye mu modoka nyuma yo kumugonga
Justin Bieber yakoze impanuka agonga umuntu wagendaga n’amaguru avuye gusenga nyuma yo gusoza amasengesho yaberega mu rusengerro ruzwi nka The City Chuch I Beverly Hills mu ijoro ryakeye.
Abantu babonye iyi mpanuka n’amaso batangarije ET ko uyu mugabo Bieber yagonze bivugwa ko akora umwuga wo gufotora.
Iyo mpanuka bivugwa ko yabaye ahagana saa 9:25 za n’ijoro mu mashusho yafashwe Bieber akaba yagaragaye arimo gutwara buhoro buhoro nyuma yo kugonga uwo mugabo nyuma aza kuva mu mudoka aramuvugisha.
Ayo mashusho yafashwe anagaragaza umunyamideri Kourtney Kardashian nawe ari aho iyo mpanuka yabereye kandi nawe yaravuye gusenga hamwe na Bieber.
Umunyamideri Kim Kardashian nawe yari yaje gusenga
Ishami rya Poilis rya The Beverly Hills ryemeje aya makuru ko imodoka yagonze umuntu wagendaga n’amaguru mu ijoro ryo ku wa Gatatu ariko yahise ajyanwa ku bitaro.
Kugeza ubu umuvugiwa Bieber  nta kintu aravuga kuri iyi mpanuka.
.