Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi uzwi cyane hano mu Rwanda, Big Furious yagaragaje ko hari ibintu 3 yishimira kuri Miss Burundi uzwi ku mazina ya Annie Bernice.
Fizzo aganira na Indundi yatangaje ko Nyampinga w’Uburundi umaze iminsi atowe, Annie Bernice nta gushidikanya akwiriye ikamba yamaze kwegukana kubera ubwiza, ubwenge n’imigambi myiza afite.
Yakomeje avuga ko atabona kimwe n’abakemurampaka kuba ibisonga bya Miss Burundi 2017 bimwungirije biri kuri umwo mwanya akavuga ko we abona batari bawukwiriye.
Fizzo yari umwe mu bahanzi basusurukije imbaga yari yitabiriye ibirori byo gutora Miss Burundi byabaye tariki ya 22 Nyakanga 2017 muri Arena Club.

Fizzo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye hano mu Rwanda aho yagiye akorana n’abahanzi nyarwanda barimo itsinda rya Charly na Nina mu ndirimbo yaje ku bazamura ku rwego rukomeye muri aka karere k’iburasirazuba yitwa “Indoro”.