Alex Rodriguez yahamirije umukunzi we Lopez ko ari igitangaza -Amafoto

0
Alex Rodriguez n'umukunzi we Jennifer Lopez
Alex Rodriguez wamenyekanye mu mukino wa Baseball kuri uyu wa mbere yahamije ko umukunzi we ari umuntu w’igitangaza ubwo Jennifer Lynn Lopez  yizihizaga umunsi  w’amavuko.
Mu butumwa yashyije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rodriguez yifurije umukunzi we umunsi w’amavuko mwiza maze avuga ko ari umuntu w’igitangaza.
Yagize ati “Nifurije isabukuru y’amavuko uyu muntu w’igitangaza.”
Bombi bakomeje kugira ibihe byiza

Jennifer  Lopez yizihizaga umunsi w’amavuko ku nshuro ya 48.