Abakinnyi Cristiano Ronaldo abona bahatanira Ballon d’Or 2017

0
Cristiano Ronaldo ubwo yegukakana Ballon d'Or mu 2016
Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bane abona bahatanira hamwe na we gutwara Ballon d’Or ya 2017.
Avugana na ESPN Ronado yavuze ko Ballon d’or y’uyu mwaka ari urugamba rutoroshye gusa kuri we ari ishema  kuko bimutera gukora cyane.
Yagize ati “Ndi hamwe na Lionel Messi, Neymar, Robert Lewandowski na Gonzalo (Higuain).”
Robert Lewandowsk
Ronaldo yatangaje ko yishimiye kuba muri iri higarwa avuga ko rimutera umwete wo gukora cyane agakora neza kurusha abandi uko umwata utashye.
 
Yakomeje avuga ko guhiganwa n’intashyikirwa ari ibintu byiza cyane kuko bituma udacika intege kugira ngo abandi batakwigaranzura bakaguhitaho.