Umunyarwanda yakoze Apulikasiyo yo kwamamaza Paul Kagame

0
Apulikasiyo Tora Kagame 2017 yakozwe na Kayitare Steven
Kayitare Steven uzwi kuri aya mazina ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo gushyigikira  umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi, nyakubahwa Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza  yakoze apulikasiyo (Application) Tora Kagame 2017.  
Uburyo iyi  apulikasiyo( pplication) ikora uyishyira muri telefone igezweho izwi nka smart phone ugafunguraho konte(account) cyangwa ukayihuza n’urukuta rwawe kuri Facebook.
Mu kiganiro na Iyungure.com Kayitare yatangaje ko agamije gufasha  abakoresha iyi apulikasiyo guhanahana amakuru mu bikorwa byo kwamamza Kagame.
Kayitare akomoka mu Karere ka Kicukiro akaba yiga ibijyanye na  Software Engineering mu gihugu cy’Ubuhinde.
Yanditswe na Rukundo Bosco