Mwalimu yaguwe gitumo asambanya umunyeshuri

0
Baguwe gitumo bari muri Laboratwari
Umwalimu mu gihugu cya Zambiya yaguwe gitumo asambanya umunyeshuri mu nzu bimenyerezamo  amasomo ajyanye n’ubumenyi bw’ibinyabuzima izwi nka Laboratory.
Uyu mwalimu amazina ye atarashyirwa ku ka rubanda bivugwa ko yaguwe gitumo ari gukora imibonano mpuzamibtsina n’umunyeshuri yari yaragize nk’umugore we yigisha ku ishuri ry’abakobwa rya  St Therese Girls Secondary School mu gace ka  Kasama.
Nyamukobwa avuga ko yamushukishaka ibiribwa birimo crisps, chips, chocolates, sausage ndetse yari yaramuhaye na telefone ngo ajye avugana n’ababyeyi be agihe ashaka.
Akomeza avuga  ku nshuro ya gatatu baryamana uyu mwalimu yamusambanyije adakoresheje  agakingirizo ahubwo yamuhaye ikinini kiboneza urubyaro.
Radiyo Mano ivuga ko yaguwe gitumo n’abanyeshuri babiri bagahita biruka batabaza maze amakuru atangira gusakara.
Ubu bivugwa uyu mwalimu ari gukurikiranrwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo aryonzwe ayo mahano yakoze yo gusambyanya umunyeshuri we benshi banenze ku buryo bukomeye.